Imyaka ikomeje gushira indi igataha abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bicwa urubozo, bagatwikirwa n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa bakorerwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka myinshi ariko kuva mu 2022 byafashe isura idasanzwe. Mu bihe bitandukanye hagiye hakwirakwizwa amashusho y’abicwa urubozo bazira ko ari Abatutsi, bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Kane w’iki cyumweru yatanze umwanzuro usaba kwamagana imvururu n’ihohoterwa rishingiye ku moko riri kuba mu burasirazuba bwa RDC, atanga umuburo ko ‘bishobora kubyara Jenoside’ ikorewe Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.
André Carson uhagarariye Leta ya Indiana, yashinje ingabo za FARDC kwijandika mu bikorwa by’ihohoterwa birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Yavuze ko ibyo bikorwa ‘ari kimwe cyangwa byinshi mu bigize jenoside’, hagendewe ku ngingo ya kabiri y’amasezerano yo gukumira, guhana icyaha cya Jenoside.
Ati “Imitwe yitwaje intwaro ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bakomeje kwica, gushimuta, gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare no kugaba ibitero ku basivili kandi abibasirwa ni abavuga Ikinyarwanda”.
Yanenze kuba amahanga adaha uburemere ibibera muri RDC, asaba igihugu cye kubihagurukira nka kimwe mu bifite inyungu n’ijambo mu karere biberamo.
Uyu muburo ukurikiye uwa komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, mu ntangiriro z’ukwezi gushize wagaragaje ko imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera muri RDC bikaba biteye impungenge cyane.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, nyuma yo kugirira uruzinduko muri RDC kuva ku bwa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2022, ryagaragaje ko yatewe impungenge n’uburyo imvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari zirushaho gufata indi ntera, mu gihe aka karere ari ko kabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.
Ibi bikorwa byatangiye ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC.
Guhera mu ntangiriro za 2022, muri RDC humvikanye cyane imvugo n’ibikorwa byibasiye abasivile bavuga Ikinyarwanda, aho bamwe bicwa urubozo, bakabwirwa amagambo abakomeretsa n’ibindi bashinjwa kuba ibyitso bya M23.