Uko abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye amatora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abanyarwanda basaga ibihumbi 70 nibwo batoreye mu mahanga. Muri Site 160 ziri mu bihugu 70.

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo babimburiye abandi baba mu mahanga kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.Muri Nouvelle-Zélande amatora yarangiye ndetse n’amajwi yamaze kubarurwa.

Kuri Site y’Itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland hatoreye Abanyarwanda barimo abasaga 70 n’abandi baba muri uyu mujyi n’abaturutse mu yindi iri mu ntera y’ibilometero bisaga 2000.

- Advertisement -

Mu Buhinde naho abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bakomeje kwitabira igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri icyo gihugu, amatora yatangiye Saa Moya za mu gitondo ku isaha yaho, aho Abanyarwanda benshi bari kugenda bagera kuri Ambasade iherereye i New Delhi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Mukangira Jacqueline, yabanje kubasobanurira amabwiriza agenga amatora.

Abanyarwanda baba muri Uganda bitabiriye aya matora
Abanyarwanda baba muri Arabie Saoudite nabo batoye
Suède bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite
Muri Maroc nabo ntibatanzwe
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bayiraye ku ibaba
Mu Budage amatora ararimbanije
Mu bushinwa hari abasabwe gukora urugendo rutari Ruto ariko bageze ku biro by’itora

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Abanyarwanda baba muri Korea y’epfo nabo batoye
Louise Mushikiwabo yakoreye mu Bufaransa aho Ari mu nshingano nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa
Nigeria Site z’Itora ziherereye mu Mujyi wa Abuja na Lagos, aho Abanyarwanda benshi bakomeje kuzigana kugira ngo buzuze inshingano zabo zo kugira uruhare muri demukarasi y’Igihugu cyabo.
Ababa mu bice bya La Haye, Amsterdam, Rotterdam, Groningen, Maastricht n’ahandi mu Buholandi bakomeje kuzuza inshingano zo kwitorera ugomba kubayobora nk’Abanyarwanda.
Ghana, Benin, Côte d’Ivoire na Togo, Abanyarwanda benshi batuye muri ibyo bihugu bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe