Abanyarwanda basaga ibihumbi 70 nibwo batoreye mu mahanga. Muri Site 160 ziri mu bihugu 70.
Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo babimburiye abandi baba mu mahanga kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.Muri Nouvelle-Zélande amatora yarangiye ndetse n’amajwi yamaze kubarurwa.
Kuri Site y’Itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland hatoreye Abanyarwanda barimo abasaga 70 n’abandi baba muri uyu mujyi n’abaturutse mu yindi iri mu ntera y’ibilometero bisaga 2000.
Mu Buhinde naho abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bakomeje kwitabira igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muri icyo gihugu, amatora yatangiye Saa Moya za mu gitondo ku isaha yaho, aho Abanyarwanda benshi bari kugenda bagera kuri Ambasade iherereye i New Delhi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Mukangira Jacqueline, yabanje kubasobanurira amabwiriza agenga amatora.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite.