Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi Ngango James kuri uyu wa Gatatu yashyikirije Perezida w’u Busuwisi, Viola Amherd, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Banaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ubusuwisi ni igihugu kidakora ku nyanja. Kizengurutswe n’ibihugu by’ubufaransa, ubutaliyani,ubudage na Austria. Ni kimwe mu bihugu bifite abaturage babaye ho neza Kandi kizwi ho umutekano usesuye cyane cyane w’amafaranga.
- Advertisement -
Mu busuwisi bavuga indimi zirimo igifaransa, igitaliyani, ikidage n’ikiromani. Ibarura rusange ry’abaturage riheruka mu 2023 ryagatagaje ko ubusuwisi butuwe n’abaturage 8,902,308.
Umwanditsi Mukuru