Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasezeranyije Koreya ya Ruguru gukorana nayo mu nzego z’ubucuruzi n’umutekano, “bitagenzurwa n’ibihugu by’Uburayi na Amerika”.
Putin yemereye kandi Koreya ya ruguru kuyishigikira mu buryo butajegajega. Biri mu itangazo ikinyamakuru , Rodong Sinmun cyaraye gisohoye imbere y’umunsi umwe ngo Putin atangire urugendo rw’iminsi ibiri agirira muri Koreya ya Ruguru.
Iryo tangazo rivuga ko ibihugu byompi byubatse umubano mwiza n’ubufatanye bishingiye ku buringanire, kubahana no kwizerana mu myaka 70 ishize.
Iki kinyamakuru Rodong Sinmun, kivuga ko Prezida Putin yemeje ko azashyigikira icyo gihugu igihe cyose kizaba kiri kurwanira uburenganzira bwacyo. atitaye ku byo yise “Igitutu cya Amerika n’ibikangisho byo mu rwego rwa gisirikare.”
Umujyanama wa perezida Vladimir Putin mu by’ububanyi n’amahanga , Yuri Ushakov, yavuze ko Koreya ya Ruguru n’Uburusiya bishobora gusinyana amasezerano atandukanye arimo ayerekeye “ibibazo by’umutekano”.
Yuri Ushakov yashimangiye ko ayo masezerano atazaba agamije kurwanya ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Nta mazina y’igihugu na kimwe iryo tangazo rivuga. Gusa, yaba Uburusiya, yaba Koreya ya Ruguru, ibi bihugu bifatwa nk’ibihugu bikunze guhangana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo Amerika n’Uburayi.
Itangazo ry’Ikinyamakuru, Rodong Sinmun, rivuga kandi ko Putin ashimira Koreya Ruguru mu gushyigikira “ Ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.”
N’ubwo bimeze gutya ariko Amerika ivuga ko ihangayikishijwe n’ubushuti buri hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru . John Kirby uvugira akanama gashinzwe umutekano mu biro bya Perezida wa Amerika yagize ati:”Ikituraje inshinga cyane cyane ni ingaruka ubushuti hagati y’ibyo bihugu bushobora kugira ku banyagihugu ba Ukraine. Turazi neza ko zimwe mu ntwaro zo mu bwoko bwa Misile Balisitike Uburusiya bukoresha mu bitero bugaba muri Ukraine ari izo muri Koreya ya Ruguru.”
Amerika kandi yongeraho ko itazarebera ubwo bushuti ngo bukomeza gufata indi ntera