APR FC ifite abagambanyi? Thierry Forger yiniguye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umutoza wa APR FC, Thierry Forger, yavuze ko Umunya-Cameroon, Salmon Bindjeme, ari umugome kurusha umutoza umwungirije yibasiye mbere yo kwerekeza muri Iraq aho yagurishijwe n’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Mbere yo kugenda, Binjdeme yabwiye itangazamakuru ko yababajwe no kudakinishwa kandi yaraje yitezweho ibitangaza. Icyo gihe yavuze ko byose byatewe n’umutoza wungirije wa APR FC,  Khouda Karim wamwanganga, ko kandi yari umugome utagira ubumuntu.

Ati “Sinzi niba ari uko nkomoka muri Cameroun we akaba ari umunya-Algerie”

Thierry Forger nyuma yo gutsinda Sunrise kuwa Gatandatu nawe yariniguye asubiza uyu mukinnyi. Ati “Yavuze ko ari umuntu mubi niba ntibeshye niko yavuze, yavuze ku nkomoko ye ndetse ko iyo amwegera yari kumukubita. Ubwo se uwo niwe muntu mwiza? ntekereza ko ari we mubi.”

Yavuze ko Bindjeme yari umusore mwiza ndetse wakoze akazi neza ariko ko ” hariya yavuze nabi kuvuga ku nkomoko y’umuntu, ni irondaruhu biriya ni ukuvuga amateshwa, byarantunguye yakoresheje amagambo akomeye”.

Forger yavuze ko mu mezi icyenda bamaranye yari kumwemegera akamubwira ikibazo afite nk’umukinnyi mukuru kandi ko “Iyo aza kuba ari umukinnyi  w’igitangaza umusore ukiri muto w’imyaka 21 ntabwo yakabaye yaramukinanaga”

Ubwo Bindjeme yagendaga yajyanywe kuri Stade gusezera abafana bababajwe n’uko agiye ndetse bavugiriza induru umutoza Thierry Forger wababajwe n’aba bafana, akabashinja kuba abagambanyi bakorera abakeba.

Ati”Abanenga ni abantu bo muri APR ariko bakorera uwo duhanganye, bakorera abaturwanya bashaka kwitsinda.”

Yavuze ko yibasiwe kenshi  ntihagire abamuvugira, ariko ko imibare imuvugira yaba mu bwugarizi bwiza ndetse n’ubusatirizi bwiza no kuba ikipe itaratsindwa.

Ati”Ese ubundi bazi uko naje hano [abafana]?  niba batishimye bazage kureba abayobozi njyewe nkora akazi kanjye  ka buri munsi.”

APR FC iyoboye urutonde rwa  shampiyona  n’amanota 45 irusha amanota  6 Rayon Sports iyikurikira kuko yo ifite amanota 39 ndetse APR FC ikanagira umukino izigamye itarakina.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe