Myugariro w’umunya Senegal Alioune Souané wari waratangajwe ko azakinira ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan yamaze kugera I Kigali aje gusinyira APR FC.
Alioune Souané yakinaga mu ikipe ya Jaraaf de Dakar y’iwabo muri Senegal ikinyamakuru Record.sn cyavuze ko uyu mukinnyi yisubiyeho akajya muri APR FC nyuma yo kuganira n’umuryango we bagasanga APR FC ibyo ibaha biruta ibyo Al Hilal ibaha.
Iki kinyamakuru kivuga ko yaguzwe ibihumbi 60 by’ama euro(60.000 euros) ni miliyoni 84 z’amanhyarwanda(84000000frw). Kivuga kandi ko azajya ahembwa ibihumbi 5 by’ama Euro ni ukuvuga ahwanye na miliyono 7 z’amanyarwanda(7000000frw).
Uyu mukinnyi buvugwa ko yageze I Kigali mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 22 Kamena, biteganyijwe ko akora ikizamini cy’ubuzima agahita asinya. Mbere yo gusinya kandi iki kinyamakuru gikomeza kivugwa ko nawe ubwe azabanza guhabwa ibihumbi 13 by’ama Euro ni ukuvuga miliyoni 18 n’ibihumbi 200 by’amanyarwanda(18200000frw).