Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF kuri uyu wa 13 Kamena ryemeje ko Stade Amahoro yujuje ibyangombwa byose biyemerera kwakira imikino mpuzamahanga itegurwa na CAF ndetse na FIFA.
Sitade Amahoro ivuguruye iraza gukinirwaho umukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu Taliki 14Kamena. Ni muri Gahunda yiswe Umuhuro mu Mahoro.
Sitade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 45 by’abafana.
- Advertisement -
Sitade imwe yari yemewe mu Rwanda ni Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Umwanditsi Mukuru