Taliki ya 02 Nyakanga igisirikare cya Kongo cyataye muri yombi abasirikare 27 nyuma y’uko banze kurwana ahubwo bagahitamo guhunga urugamba ahitwa Kasege na Mutembe muri Kivu y’amajyaruguru. Umuvugizi w’igisirikare Reagan Mbuyi Kalunji avuga ko aba basirikare bafashwe bari kwiba mu giturage.
Igisirikare cya Kongo cyahise gushyiraho inteko yo kubaburanisha kuri uyu wa Gatatu ndetse bahita banakatirwa. 25 muri aba 27 bahise bakatirwa urwo gupfa nyuma yo kubahamya ibyaha birimo guta urugamba, kwiba no kutubahiriza ababwiriza ya Gisirikare. Undi musirikare umwe yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 naho undi musirikare umwe usigaye n’abagore bane bari bafunganwe n’aba basirikare bagirwa abere.
Aba basirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo urubanza rwabo rukurikiye urw’abasirikare b’u Burundi nabo bahamijwe ibyaha bifitanye isano no kwanga kurwana.
Aba 25 biyongereye ku bandi 8 bari bahanishijwe igihano cyo kwicwa mu kwezi kwa Gatanu. Aba ariko bajuririye ibihano bahawe.
Umuryango w’abibumbye wemeza ko iyi ntambara imaze gukura abaturage Miliyoni 1 n’ibihumbi 700 mu byabo.