Dynamo BBC yisubiyeho yemera kwambara Visit Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi yemeye kwambara umuterankunga Visit Rwanda ku myambararo yayo. Bisobanuye ko igomba gukomeza imikino ya BAL yari yatangiye neza itsinda ariko ikaza guterwa mpaga ku mukino wa kabiri kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.

Ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, nibwo iyi kipe yatewe mpaga ku mukino yari ifitanye na FUS Rabat yo muri Maroc kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

Ibi byaje byiyongera ku kuba ku wa Gatandatu, mu mukino ufungura iri rushanwa iyi kipe yatsinzemo Cape Town Tigers amanota 86-73 yayikinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:30 am, Apr 27, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe