Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ku mwanya w’umukuru w’igihugu Frank Habineza yababwiye ab’i Ngoma ko nibaramuka bagiriye icyizere Green Party by’umwihariko agatorwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azabaha kaminuza bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2024.
Umukandida Habineza ati “Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga kaminuza. Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi assize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye gutera imbere.”
Ingingo y’uburezi ni imwe mu zo i shyaka rya Green Party rishimangira cyane mu kwiyamamaza kwaryo. Iri shyaka rikemerera abanyarwanda ko niriramuka rigeze ku butegetsi abajyanmuri kaminuza bose bazajya bahabwa inguzanyo nta kindi kirebeweho.
Biteganijwe ko ibi bikworwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no ku myanya y’abadepite bizarangira kuwa 13 Nyakanga.