Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Gen Rtd James Kabarebe yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 25 Umwami wa Mohammed wa 5 amaze ku ngoma muri Marroc.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abanya Marroc baba mu Rwanda Gen Kabarebe yifurije ubwami bwa Maroc kuramba, Ubuzima buriza umuze n’uburumbuke. Gen Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti ya Maroc Kandi ko uyu mubano uzakomeza.
U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo Umwami Muhammed wa VI wari wapfushije umubyeyi we.
U Rwanda na Maroc Kandi bisanzwe byarasinyanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’ishoramari Aho abashoramari b’abanya- Maroc benshi bamaze gushora imari mu Rwanda barimo abari mu nzego z’inganda n’ubuzima.