Gutera imbere ni umusaruro w’amahitamo yacu – Kagame

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda n’abashyitsi baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubu Abanyarwanda bari kwishimira umusaruro wavuye mu mahitamo yabo nyuma ya Jenoside.

Ni umuhango wabereye i Kigali muri BK Arena, ahari hateraniye imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti zabo zaje kwifatanya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yagize ati ‘’Ubu turishimira icyo u Rwanda rwabaye cyo. Twagowe no kwikorera umutwaro wacu wo kwiyubaka, umunsi ku wundi kandi uturemereye. Ibyo byose twabifatanyije nk’Abanyarwanda, tubifashijwemo no kuba twarahisemo kwishyira hamwe ndetse buri wese akabazwa ibyo ashinzwe.’’

- Advertisement -

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cyo kugira ejo hazaza hazima, akaba yanashimiye ababigoramo uruhare, ndetse n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko izaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye guverinoma zabo batandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Mu 2004, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara ubushakashatsi yari imazemo imyaka 2, igaragaza ko kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994 hishwe Abatutsi 1.074.017 mu gihugu cyose. Ubwo bushakashatsi bwagaragazaga amazina yabo, imyaka yabo n’aho bari batuye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:15 pm, Dec 26, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe