Ubushakashatsi bushya bwakozwe na FinScope 2024, bwamuritswe kuri uyu wa Kane berekanye ko abanyarwanda barenga miliyoni 7,9 bagejeje imyaka y’ubukure bakoresha kandi bakagerwaho na serivisi z’imari.
Raporo iheruka yakozwe mu 2020 yari yagaragaje ko abagerwaga ho na serivisi z’imari bari 93%. Ijanisha ry’iyi raporo ya 2024 rigaragaza ko izi serivisi zigeze ku gipimo cya 96%.
Iyi raporo igaragaza ko abakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga bakoresheje ibigo by’itumanaho biyongereye cyane kuko kuri ubu barenga miliyoni 6,9.
Ibikorwa by’imari bivugwa muri iyi raporo ni ukubitsa, kubikuza, kwizigamira n’izindi serivisi zitangwa n’amabanki, ibigo by’imari n’abandi bose bagenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Iyi raporo itegurwa na Ministeri y’imari n’igenamigambi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare uyu mwaka yagarukaga cyane ku buryo abanyarwanda barenga kugerwaho na serivisi z’imari ahubwo bakagera ku rwego rwo kuba abakoresha izi serivisi. Ntibibe kugerwaho gusa ahubwo hakaba no kuzikoresha.