Ibihugu by’ibihangange biri gusunikira RDC kuganira n’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, n’u Bufaransa bikomeje kubwira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugerageza igashaka uko igirana ibiganiro n’u Rwanda nk’inzira nziza yo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burazirazuba bw’iki gihugu.

Intambara ihuza Congo n’umutwe wa M23 irakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga aba barwanyi ariko u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja RDC gukorana bya hafi na FDLR.

Ibi byatumye ibihugu byombi bicana umubano ndetse binasesesa amasezerano y’imikoraniro yose yari isanzwe hagati yabyo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yasabye Congo n’ u Rwanda gushyira ingufu mu biganiro by’amahoro.

Ni nyuma yuko tariki 25 Mutarama 2024 Blinken yagiye muri Angola agahura na Perezida João Lourenço amusaba guhuza ibi bihugu ndetse nawe arabyemera.

Icyo gihe Perezida Felix Tshisekedi   yavuze ko “gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho” ariko ko ibyo bidashoboka mu gihe rwaba rukiri ku butaka bwa RDC rufasha umutwe wa M23 nk’uko abivuga.

Israel nayo ni ikindi gihugu cyasabye Congo kujya mu biganiro n’u Rwanda kuko ibintu bikomeje kuba bibi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ambasaderi wa Israel muri RDC yatangaje ko hashize iminsi ibiri bashyira imbaraga ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa RDC kandi bifuza ko iki gihugu kiganira n’u Rwanda.

Nyuma y’ikiganiro na Minisitiri w’ingabo wa RDC, Jean Pierre Bemba kuwa kane i Kinshasa, Ambasaderi Shimon Solomon uhagarariye Israel muri Angola, DR Congo na Mozambique, yabwiye abanyamakuru ko Israel ishimangira akamaro k’ibiganiro mu gukemura aya makimbirane.

Mu mashusho yatangajwe n’ibinyamakuru bya DR Congo, Solomon yumvikana agira ati: “Turatekereza ku mahoro, kandi turifuza ko amaherezo tuzarangiza iki kibazo mu biganiro, hatamenetse amaraso, hatabaye intambara.”

Shimon Solomon yavuze ko “ibintu ubu byifashe nabi cyane”, yongeraho ati: “Tumaze iminsi ibiri tubishyiramo imbaraga. Turasunika uko dushoboye ngo tugere ku mahoro…Nifuza ko ibihugu byombi byakwicarana ku meza maze bigakemura ibibazo.”

Ibindi bihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi nabyo biherutse gutangaza ko byifuza ko amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi akwiye gukemurwa mu buryo bw’ibiganiro.

Leta y’u Rwanda  yavuze kenshi  ko rudafite  uruhare mu makimbirane muri RDC, yavuze  ko M23 ari umutwe w’Abanye-Congo bafite impamvu zabo barwanira.

Mu nama y’umushyikirano iheruka, Perezida  Kagame yahakanye uruhare rw’u Rwanda mu bibera muri RDC.

Yagize ati “Ntabwo u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose rwateje iyi ntambara. Ndi kubabwira ukuri, mukore ubucukumbuzi maze munyomoze. Ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara. Urebye uruhurirane rw’imvugo z’urwango no guhunga kw’aba bantu, wumva mu by’ukuri ikibyihishe inyuma”.

Yavuze ko mugenzi we Tshisekedi yemereye bagenzi be ko M23 ari Abanye-Congo kandi kuri iyi nshuro bateye Congo bava ahandi bari barahungiye muri Uganda, yaribajije ngo: “Byaje bite ngo babe ikibazo cyacu? Baje kuba ikibazo cy’u Rwanda bate?”

Perezida Kagame  yavuze ko  Tshisekedi  amaze kujya ku butegetsi mu 2018 yananiwe gukemura ikibazo cya M23 ubwo yari yaraneshejwe ariko abayikuriye bagatumirwa kuganira na we.

Yagize ati: “Batumiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe, babajyana i Kinshasa. Bashakaga kuvugana na bo kugira ngo bakemure ikibazo. Babashyize muri hoteli, bahamara amezi atanu batarabona ubavugisha kugeza ubwo bagiye.”

Muri kwezi kwa 9  umwaka ushize wa 2023  i New York, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ”  yongeraho ati: “…ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:48 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe