Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero A4042 y’umuti witwa Efferalgan Vitamine C 500 mg/200mg (“comprimé effervescent”), ukorwa n’Uruganda UPSA SAS rwo mu Bufaransa.
Iki kigo cyasohoye itangazo kivuga ko cyakoze ubusesenguzi kigasanga nimero y’uyu muti yarahinduye ibara aho kuba umweru riba ikigina kandi ibyo binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba kuba wujuje.
Hashingiwe kuri raporo zakozwe n’icyi kigo cya FDA cyemeje ko ubuziranenge bw’iyi miti butizewe. Icyi kigo kigasaza abacuruza imiti Bose guhagarika ikwirakwizwa ry’uyu muti.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru