Nyuma y’uko abahinzi bo mu Bufaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo idasanzwe, abo mu gihugu cy’abaturanyi mu Bubiligi, na bo babigiyeho birara mu mihanda, mu gihe bikomeje kuvugwa ko izakomereza no mu bindi bihugu bigize uyu mugabane w’u Burayi.
Ni imyigaragambyo iri mu rwego rumwe, aho abahinzi bo mu Bubiligi na bo baramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane batambika ibimodoka bihinga mu mihanda yerecyeza i Bruxelles n’imbere y’inyubako ikoreramo inteko ishinga Amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Aba bahinzi bavuga ko imyigaragambyo yabo igamije gushyira igitutu ku bayobozi bateranira mu nama y’Ibihugu biri muri uyu muryango, ngo babafashe gukemurirwa ibibazo bafite birimo imisoro ihanitse bacibwa, kugurirwa umusaruro ku giciro gito, ndetse no kuba ibyo bahinga birutishwa ibiva mu mahanga.