Imyigaragambyo y’abahinzi yafashe indi sura mu Burayi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Nyuma y’uko abahinzi bo mu Bufaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo idasanzwe, abo mu gihugu cy’abaturanyi mu Bubiligi, na bo babigiyeho birara mu mihanda, mu gihe bikomeje kuvugwa ko izakomereza no mu bindi bihugu bigize uyu mugabane w’u Burayi.

Ni imyigaragambyo iri mu rwego rumwe, aho abahinzi bo mu Bubiligi na bo baramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane batambika ibimodoka bihinga mu mihanda yerecyeza i Bruxelles n’imbere y’inyubako ikoreramo inteko ishinga Amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Aba bahinzi bavuga ko imyigaragambyo yabo igamije gushyira igitutu ku bayobozi bateranira mu nama y’Ibihugu biri muri uyu muryango, ngo babafashe gukemurirwa ibibazo bafite birimo imisoro ihanitse bacibwa, kugurirwa umusaruro ku giciro gito, ndetse no kuba ibyo bahinga birutishwa ibiva mu mahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:53 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe