Inzozi za BAREGEYA: Kwiyicira abana ngo ashinje u Rwanda. Igisebo kizica ryari?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uyu munsi kuwa 18 Kamena 2024 Perezida w’U Burundi Evariste Ndayishimiye aruzuza imyaka 4 arahiriye kuyobora u Burundi. Ibinyamakuru by’I Burundi byanditse byinshi ku butegetsi bwe. Ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyashyize hanze igitekerezo bwite cy’uwitwa Mahoro. Iki gitekerezo cyanditswe mu gifaransa tukibasangije cyahinduwe mu Kinyarwanda.

Inzozi za BAREGEYA: Kwica abana be ngo abone uko ashinja u Rwanda. Igisebo kizica ryari?

Kuva mu myaka 20 ishize ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi nta kindi rikora uretse guhimbahimba abanzi b’igihugu barimo n’abatari abanzi b’ukuri. Imirambo mu biyaga no mu migezi, ngaho ama gerenade mu bice bihurirwamo n’abantu benshi mu tubari ndetse no mu makoraniro atandukanye aho hose ntihagaragazwa aba bicanyi babikora ntacyo bikanga. Bimaze kumurenga BAREGEYA umuturage wari wirambitse ku musambi ararota maze arongera ararota. Ni umuturage witurije wizeye inzego z’umutekano, ubutegetsi nshingamategeko ndetse n’ubutegetsi nyubahirizamategeko.

- Advertisement -

————————————————————–

Ndabona Malayika warambuye amababa mu kirere kandi ufite inkota ityaye. Witeguye guhangangana n’uwo ari wese wahangara guhungabanya Paradizo.

Boom Urusaku rw’ iturika ry’igisasu rwagati muri Paradizo. Boom Boom irindi turika hirya no hino mu bice bigize Paradizo. Malayika n’umujinya mwinshi arebana ubwoba, amababa arabya mo ibishashi by’umuriro kubera ibisasu bituritse. Arongera amanura amababa ati ntimugire ikibazo muri Paradizo ntawe upfa. Ati Mundebe munyitegereze neza ntawatekereza guhungabanya Paradiso mpari. Malayika byose arabishoboye. Arabibwira bose ngo batuze. Malayika abareberera ijoro n’amanywa kuko Paradizo ikikijwe n’ukuzimu kandi kuzuye ishyari. Abantu bamwe barava muri Paradiso bakajya kwiga ikibi mu kuzimu bakagaruka guteza umutekano mucye muri benewabo. Kandi aba benewabo bibera mu munezero udashira wa Paradizo. Abari bahungabanye basubize umutima mu gitereko Malayika arahari.

Nta mpamvu zo gukora igenzura ku byo Malayika atubwira umuturanyi mubi niwe nyirabayazana w’ibibazo byose. Ahora yifuriza urupfu abaturanyi beza Imana yihereye umugisha.

Paradizo ki muvuga?

Eeeeehhh se Maama !! Ni aparadizo kuri Baregeya, ahora yumva muvuga gusa Paradizo. Ubusitani bwa Eden, igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu gikunzwe n’Imana kandi kiyobowe n’abatumwe n’Imana. Nta wundi ugihetse ku mugongo mugari wa rusange Neva. Mumbabarire sinatinyuka kuvuga izina rye kuko nshobora guhita ngira kudedemanga ubuzima bwanjye bwose.

BAREGEYA ni umurundikazi. Ni umukene, arashonje, nta myambaro afite,nta bwishingizi nta no kuzigamira ejo. Buri gihe amagambo abwirwa n’abamuyobora ayabonamo inzozi. Muri macye Paradizo ni u Burundi bwafunze imipaka n’u Rwanda. Malayika ni igisiga cya Kagoma kiri mu kirango cy’abategeka uburundi. Ibyago ni uko bamwe arii abanyamahane, ibisimba, ibisambo, mbese bambaye imidali y’ibibi.

Ntacyo bitwaye ubwo dufite uwo kubyegeka ho

Amagerenade ahahurira abantu benshi hirya no hino mu gihugu, abarwanyi ba FLN (Force Nationale de Liberation) baca mu mashyamba, imigezi yuzuye imirambo mu gihugu cyane cyane uwa rusizi, iyicwa ry’abaturage mu Gatumba mu 2011. Ugutegwa ibico kw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, iyicwa ry’abanyeshuri, iyicwa ry’abasirikare bakomeye mu gisirikare no mu gipolisi … bikomeje kuba ifunguro ridutunga buri munsi. Atari irigaburirwa inda zacu ahubwo rigaburirwa roho za rubanda.

Kubw’amahirwe ariko cyangwa se ku bw’ibyago byose uwo kubyegeka ho arahari kandi arazwi.

Nta kwibeshya nta no kurya iminwa abayobozi uwo bagomba kwegeka ho ikibi cyose ni umwanzi w’igihugu. Icyakora wenda ukuri tugutegereze ku munsi w’imperuka.

Mushobora kwibwira ko wenda twibagiwe urupfu ry’uwihayimana w’umutaliyanikazi rwabereye mu Kamenge. Oya. Urwo rwegetswe ku murwayi wo mu mutwe wari usanzwe azwi na bose Christian Butoyi. Ubu arafunze nyamara nyir’ubwite byaje kurangira yivuyemo ndetse batatu mu bafatanije nawe basanzwe bakorera ishyaka rya Kagoma.

Ibirego bidafite ishingiro

U Rwanda! U Rwanda! U Rwanda! Iyi yabaye inyikirizo y’indirimbo duhora turirimba itanogeye amatwi habe na gato. Niba atari u Rwanda ni Sosiyete sivile yigenga cyangwa se umwanzi w’u Burundi Rwasa n’abandi bahunze.  Reka ndeke kuvuga akantu ku kandi kuko sinavuga amabi yose y’ishyaka rya Kagoma ngo nyarangize.

Reka nivugire gato ku ma gerenade amaze iminsi atewe vuba aha mu mujyi wa Bujumbura. Kucyi byakwegekwa ku muturanyi wo mu jyaruguru. Rushingiye kucyi urwango dufitiye umuturanyi ndetse na Perezida w’u Rwanda? N’ubu ndacyibaza niba ari Kagame wanyweye ibikomoko kuri peteroli byose byabuze i Burundi?  Kagame ni muntu ki wanyweye isukali yose yari igenewe abarundi? Ni Kagame wibye amadovise yose igihugu cyari gifite? Amaze kuzuza inzuzi za Tanganyika na Rusizi!!

Kagame! Kagame! Ku ngano ye idakanganye, abagabo banini  (Nkunda ibitumbaraye) ntibakura izina rye ku rurimi rwabo. Ubu erega twemera ko ari nawe wanyweye ibigega by’inzoga za BRARUDI, amazi yose ya Regidezo atibagiwe n’amashanyarazi.

Iyaba igisebo cyicaga, U Burundi buba bumaze imyaka 2 bufite undi mu Perezida. Abandi bitwa abavugizi b’abavugabinyoma nabo bakabaye bari mu nkiko bakurikiranwa. None Gisebo we uzica ryari koko? I Burundi wazahitana abagabo benshi biyemeje gukora nabi nk’intego. Ikibabaje ni amaraso y’inzirakarengane ahamenekera.

Nyakwipfira reka nicecekere, imitsi yanjye yareeze, umutima wanjye wuzuye agahinda n’icuraburindi. Ntegereje icyo ejo hambikiye. Ese nzaba ndi he? Nzaba ndi ahantu hatuje ntazongera kwibeshya. Kubera icyi? Ndabona amaso ya Kagoma yatukuye andeba nabi. Yarahiriye kundimbura no kundega ibirego; Inyange n’Intashya Murabeho!

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:56 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe