Israel irashinja Loni kubogamira kuri Hamas

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Igihugu cya Israel cyatangaje ko cyahamagaje ambasaderi wacyo mu muryango wabibumbye, LONI, kugira ngo haganirwe ku buryo yakurikirana ibirego barega Loni byo gushaka kuburizamo dosiye y’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore, ibyaha ngo byakozwe n’umutwe wa Hamas ubwo wagabaga igitero kuri Israel tariki ya 07 Ukwakira mu mwaka ushize.

Israel ivuga ko idateze kubyoroshya nta gato kuko ngo bisa naho Loni iri gukingira ikibaba Hamas babigendamo biguru ntege.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, abinyuje ku rubuga rwa X yavuze ko yahamagaje ambasaderi wabo mu muryango wabibumbye, Gilad Menashe Erdan, akamusaba kuza muri Israel kugira ngo bagirane inama yihuse, banategura uburyo bagomba gukurikirana ibi birego.

Israel ishinja Loni ko irimo kubogamira ku mutwe wa Hamas, aho ngo isa nk’ishaka kugarura amahoro yirengagije ikibazo cya Hamas n’ibyaha byayo, ndetse ko Loni isaba Israel guhagarika intambara ikirengagiza impamvu nyirizina yatumye ijya muri Gaza, aho bavuga ko aribo bashotowe maze bo bakirwanaho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:13 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe