Israel Mbonyi yavuze igihe azakorera igitaramo muri Uganda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemereye abakunzi be muri Uganda, ko agiye kujya kubataramira, nyuma y’uko babimusabye.

Yabitangaje ubwo yasubizaga umwe mu bakunze bo muri Uganda, wabazaga uyu muhanzi Nyarwanda igihe azataramira Abanya-Uganda.

Uwitwa Hephzibah Beaulah kuri X (yahoze yitwa Twitter), yanditseho ubutumwa agira ati “Uravuga iki ku kuza gutaramira muri Uganda nyamuneka? Turakwinginze.”

Israel Mbonyi akibona ubu butumwa, yahise abusubiza akora ‘Retweet’ yemera ubwo busabe mu magambo yanditse agira ati “Yego! Nzaza mu kwezi kwa Kanama.”

Israel Mbonyi aherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu Rwanda, amaze kugera ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko indirimbo ze ziri gukundwa mu bindi Bihugu zikanatwara ibihembo nka “Ninasiri” imaze iminsi ibica muri Kenya.

Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bamaze kuzenguruka imigabane yose y’Isi akora ibitaramo, dore ko aheruka mu Burayi nyuma yo kuva muri Australiya, akaba yari yanahereye muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA).

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:41 am, May 2, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe