Kabuga Félicien ashobora koherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Abubacarr Tambadou, yatangaje ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa mu Rwanda, ni nyuma y’uko afunguwe ariko akaba akomeje kubura igihugu kimwakira akaba agifungiwe i Lahey.

Urubanza rwa Kabuga rwahagaritswe igihe kitazwi kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza. Abamwunganira batangiye gushaka igihugu kimwakira ariko magingo aya ntabwo kiraboneka nk’uko Tambadou yabibwiye itangazamakuru.

Muri Kanama 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz wari mu Rwanda yavuze ko kugeza ubu bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.

Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by’ibihimbano.

Ibi nibyo yahereyeho yemeza ko Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda kuko aricyo gihugu cye cy’amavuko, cyangwa agashaka ikindi gishobora kumwakira.

Ati “Muri rusange ihame rigena ko umuntu wahamwe n’icyaha ari mu kindi gihugu, cyangwa akarekurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyu muntu asubira mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Igishoboka cyane kuko ari Umunyarwanda ni ukoherezwa mu Rwanda. Azarekurwa gusa igihe haba hari igihugu cyaba cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Igihugu cyonyine gitegetswe kumwakira ni igihugu cye cy’amavuko aricyo cy’u Rwanda.”

Kuva muri Kamena umwaka ushize abunganira Kabuga bakomeje gushaka igihugu kizamwakira.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *