Mpayimana Philipe watangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’iburasirazuba, yagaragaje ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda imigabo n’imigambi ye ayikubira mu ngingo 50.
Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Igihugu, Mpayimana Philippe yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kirehe akomereza mu karere ka Ngoma.
Muri izi ngingo 50 avuga ko azanye abanyarwanda, Philipe yibanze ku ngingo 3 zirimo uburezi, ibidukikije n’inganda.
Mu burezi yabwiye abaturage b’i Ngoma ko nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika, abanyeshuri bifuza inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bazajya bazihabwa nta kindi kigendeweho, kuko n’ubundi ngo baba bazishyura izo nguzanyo.
Ku nganda naho Philipe Mpayimana yagaragaje ko azongera inganda mu gihugu bityo ubushomeri bukagabanuka mu Rubyiruko.
Mpayimana Philipe usanzwe akorera Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu niwe mukandida rukumbi wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu no mu matora yo mu 2017 yari yiyamamarije gusa ntiyabasha kubona nibura ijwi 1%.