Ku Ivuko: Imikorere y’itsinda ry’inyama iratangaje

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imwe muri gahunda zimaze gushinga imizi mu bice bitandukanye by’igihugu, ni gahunda yo kwibumbira hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Uretse amatsinda yo kuzigama abenshi baguzamo amafaranga akabagoboka, hari kandi amatsinda yitwa ay’ingobyi. Aya agamije gutabarana mu gihe cy’ibyago cyane cyane mu gushyingura (Tuzayaganira ho ubutaha). Hari andi matsinda rero aho abanyarwanda batuye mu cyaro bahuzwa no kwitegura iminsi mikuru cyane cyane begeranya ubushobozi bwo kuzagura inyama z’iminsi mikuru.

Muri icyi gice twahariye inkuru zo mu bice by’u Rwanda bifatwa nk’icyaro, turi ahitwa Jyebare ni muri Gatsibo. Aho tugiye kureba Imikorere y’amatsinda y’inyama. Ni amatsinda atagaragara mu mujyi, ndetse no bice bimwe na bimwe by’u Rwanda, ariko ni amatsinda benshi mu baturage ba Jyebare bemeza ko badashobora gusiba.

Bikorwa bite?

- Advertisement -

Abaturage bishyira hamwe umwaka ugitangira mu kwezi kwa mbere. Abagize itsinda ry’inyama ahenshi baba bari hagati ya 30 na 40. Aba baturage bagira ubuyobozi bw’itsinda ariko intego nyamukuru y’iri tsinda aba ari ukuzagura inka bakayirya mu munsi mukuru wa Noheli cyangwa se ku Bunani. Buri munyamuryango mu bagize itsinda asabwa kujya atanga amafaranga 200 buri cyumweru. Hari abahitamo gufata mo imyanya irenze umwe. Icyo gihe ufite imyanya irenze umwe, atanga 200 ukubye n’imyanya afite mo. Niba afite imyanya 2 ubwo atanga 400. Mu gihe cyo kuzagabana inyama nawe aba azafata izihwanye n’imyanya afite. Uyu musanzu w’itsinda ukusanyirizwa mu isanduku y’itsinda.

Si amafaranga macye kuko niba abanyamuryango ari 40, bivuze ko bateranya 8000 by’amafaranga y’u Rwanda buri cyumweru. Ukubye n’ibyumweru 52 bigize umwaka ubwo ni 416 000 Frw. Aya kandi aba yariyongereye ho amafaranga y’inyungu ku nguzanyo yagiye atangwa n’abagiye baguza itsinda. Aba bishyura barengeje ho inyungu zibarwa buri kwezi.

Iyo bigeze mu mwaka hagati, abagize itsinda ry’inyama barambagiza imfizi. Bakayigura ku mafaranga macye ikiri nto. Hanyuma umwe muri bo akayiragira. Akazagenerwa igihembo cy’umushumba ku munsi wo kugabana inyama. Iyi mfizi bayiragirira amezi 6 hagamijwe kuzayibaga mu minsi mikuru imaze kugwiza inyama.

Ku munsi nyirizina wo kugabana inyama iyo utabaye Noheli, uba ari ku bunani. Imfizi irabagwa, bakazana ikayi igaragaza imigabane ya buri munyamuryango. Bakayitera imirwi. Icyitwa umurwi usanga ari ibiro biri hagati ya 3 na 4 by’inyama. Hagenwa imirwi ihwanye n’imigabane y’abagize itsinda. Iyo inka yakuze neza ifite inyama nyinshi ishobora kugera mu biro 200 ugasanga buri munyamuryango afite ho nk’ibiro 5. Wawundi ufite mo imigabane ibiri we ubwo biba ari ibiro 10.

Imirwi y’inyama iyo abagize itsinda bitegurwa kuzitahana

Iri tsinda rigira ubuyobozi bugizwe na Perezida, Visi Perezida, umwanditsi n’umubitsi. Aba kandi bashyirirwaho komite ngenzuzi ireba niba umutungo w’itsinda ucunzwe neza. Iri ni itsinda kandi ry’ingirakamaro cyane ku barigize kuko usanga riguriza abanyamuryango amafaranga bakikemurira ibibazo bakazayishyura barengeje ho inyungu usanga iri hagati ya 1 % na 3 %. Rimwe mu mategeko y’iri tsinda ni uko uwasibye gutanga umusanzu we abarwa nk’uwawugurijwe. Akazawutanga arengeje ho inyungu zawo z’ukwezi.

N’ubwo benshi bafata inyama nk’ikiribwa cy’imbonekarimwe ndetse bagakora uko bashoboye ngo zitazabura ku munsi w’ibirori, ubu ni uburyo bwiza bwo kwibumbira hamwe hagamijwe gucunga neza umutungo kandi usanga abahuriye muri iri twinda bafitanye umubano mwiza n’imibanire myiza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:17 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe