Kugaburira abana ku ishuri bizatwara miliyari 90Frw

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ikomeje gushyirwamo imbaraga, aho yavuye mu mashuri y’incuke ikagera no mu yisumbuye yose ndetse n’ingengo y’imari leta ishyiramo ikiyongera.

Umusanzu wa guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda wavuye kuri 43,593,915 Frw mu 2021-2022, ugera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024, hakaba harubatswe ibikoni bishya 3404 ndetse na muvelo zigezweho 7171.

Byagaragajwe mu gihe uyu munsi tariki 01 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza “Umunsi nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri”. Ibirori byabereye kuri buri shuri, ariko ku rwego rw’Igihugu byabereye ku ishuri rya GS Kampanga mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Umunsi nyafurika wahariwe kwizihiza gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ufite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika idaheza”.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka school feeding igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye. Muri 2014 iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza.

Leta itanga ingengo y’imari ingana na 90%, ababyeyi bagatanga 10% gusa mu mashuri y’inshuke n’ amashuri abanza, naho mu mashuri yisumbuye leta itanga 15.7% mu gihe umubyeyi asabwa umusanzu wa 84.3%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:55 pm, May 19, 2024
temperature icon 16°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe