Kwiyimura kuri lisiti z’itora biracyakorwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ibikorwa byo kwiyimura kuri lisiti z’itora bikozwe mu ikoranabuhanga bigikorwa kandi ko bicyemewe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024. Gasinzigwa yavuze ko imyiteguro y’amatora igana ku musozo n’ubwo hakiri abantu bakomeje kwireba no kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Ni gahunda yavuze ko irimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba izarangira tariki 29 Kamena 2024, ari na bwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’abazatora.

- Advertisement -

Ati “Muri aka kanya, twagira ngo tumenyeshe Abanyarwanda ko gukoresha inzira y’ikoranabuhanga, biracyemewe, bakabasha kwireba kuri lisiti y’itora no kwikosoza cyangwa kwiyimura.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko abanyarwanda barenga ibihumbi 60 baba mu mahanga bamaze kwiyandikisha kuri Lisiti y’itora. Aba bazatora umukuru w’igihugu n’abadepite taliki 14 Nyakanga 2024. Iyi Komisiyo Kandi ivuga ko abanyarwanda bari ku i lisiti y’itora barenga miliyoni icyenda.

Kwireba no kwiyimura bikorwa ukanze *169# ukoresheje nimero ya telefoni ikwanditseho, cyangwa ukanyura ku rubuga rwa Komisiyo y’igihugu y’amatora.  I lisiti y’itora ntakuka izatangazwa ku wa 29 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:57 am, Oct 23, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe