Leta yashyizeho ishimwe ry’akayabo ku baguzi basaba EBM

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuguzi uzajya usaba fagitire ya EBM azajya agenerwa 10% nk’ishimwe ku musoro ku nyongeragaciro ugaragara kuri iyo fagitire, mu rwego rwo gutera umwete no gushishikariza abaturarwanda gusaba izi fagitire.

Mu gihe kandi umuguzi yimwe fagitire ya EBM akabimenyesha inzego zibishinzwe, azajya ahabwa inyongera y’ishimwe ingana na 50% ku bihano bizajya byishyurwa n’umucuruzi wanze gutanga EBM.

Byatangajwe mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’inama y’abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Iri shimwe rizatuma abaguzi bakangukira kwaka fagitire za EBM. Urugero niba uhashye ibicuruzwa bya miliyoni 10Frw, uba wishyuye umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18% bihwanye na 1,800,000Frw, bivuze ko uzajya usubizwa 10% by’uyu musoro bingana n’ibihumbi 180Frw.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:18 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe