Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ferwafa yahagaritse Hertier Luvumbu Nzinga wakiniraga Rayon Sports amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kugaragara yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki mu mukino ikipe ye yakinaga na Police FC ku cyumweru.

Ibi bisobanuye ko Luvumbu atazongera gukinira Rayon Sports kuko amezi atandatu yahagaritswe ari nayo yari asigaje ku masezerano ye.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, Luvumbu yatsinze igitego ku munota wa 52 w’umukino, ni ko kwishimira igitego apfutse ku munwa yashyize intoki muri nyiramivumbi.

Iki gikorwa cyo gupfuka ku munwa ni icya Politike kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ubwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’umuryango w’Abibumbye.

Fefwafa yatangaje ko amahame shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya Ferwafa, CAF na FIFA abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:13 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe