M23 iri kugabwaho ibitero bimeze nk’imperuka

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umutwe wa M23 wavuze ko uruhande bahanganye mu mirwano imaze iminsi, rukomeje kugaba ibitero igereranya n’imperuka kuko bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile benshi.

Ni mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gashyantare 2024, aho yavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo.

Kanyuka yakomeje avuga ko abo bahanganye bagabye ibitero byibasira abasivile mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso, Mushaki, Karuba no mu bice bihakikije, bifashisha intwaro ziremereye ndetse na Drones.

Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 umenyesha umuryango mpuzamahanga n’abatabara imbabare ko hari kuba ibitero by’imperuka byibasira abaturage b’abasivile, bitegurwa n’uruhande rwihurije hamwe rw’ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, bigizwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

M23 yakomeje ivuga ko uku kudatabara abari mu kaga, bituma uyu mutwe wirwanaho ndetse ukarwana ugamije kubohoza ibice byibasiwe, mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile bakomeje kwicwa bazizwa ubwoko bwabo.

Isangize abandi

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:46 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe