Marburg: Umwaka ushize Tanzania na Guinea barayirwaje

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyorezo cy’indwara iterwa na Virusi ya Marburg cyamaze kugera mu Rwanda ndetse kimaze guhitana abantu 8 nk’uko imibare ya Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza si gishya nkuko umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ushinzwe akarere u Rwanda ruherereyemo abyemeza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr Brian Chirombo yagize ati ” Ni ngombwa kumenya ko icyi cyorezo atari ubwambere mu karere kacu ndetse no muri Afurika. Twahuye nacyo inshuro 2 mu bihugu bya Tanzania na Equatorial Guinea mu mwaka wa 2023.” Dr Brian Chirombo yagaragaje ko ibi bihugu byabashije kukirwanya kandi biragitsinda.

Ashingiye ku buryo iyi ndwara yabashije kurwanywa muri ibi bihugu byo mu karere Dr Brian yavuze ko icyorezo gishobora guhagarikwa kandi byihuse ariko bugasaba ko abaturage babyiyumvamo, bakabigira ibyabo. Naho ibindi byo gusuzuma, kuvura no gushaka abahuye n’abarwayi bigaharirwa Minisiteri.

- Advertisement -

Dr Chirombo yavuze ko yizeye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhagarika icyi cyorezo, ariko ko hari irindi tsinda ry’inzobere 7 zoherejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO ngo zize gutanga umusanzu ku Rwanda.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize, muri Tanzania abantu 8 banduye iyi ndwara ihitana 5 muri bo. Mu gihe Equatorial Guinea abantu 16 ariyo bayanduye igahitana 12 muri bo.

Ni ndwara igaragara mu mateka ko yageze mu Burayi mu 1967, kuva ubwo kugeza n’ubu igenda igaragara mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika; gusa ntaho itarenza amezi 3.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:17 am, Oct 16, 2024
temperature icon 20°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe