Miliyari 2,619 Frw niyo misoro yinjiye mu mwaka wa 2023/2024

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, ari miliyari 2,619 Frw. Habayeho izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, wagaragaje ko iki kigo gifite intego yo kugera ku rwego rwo guhaza ingengo y’imari ya Leta ku kigero cya 54% azaturuka mu misoro mu 2024/25.

U Rwanda rurateganya nibura Miliyari 2,970 Frw mu misoro y’umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025. Aya angana na 52% by’ingengo y’imari iteganijwe ingana na Miliyari 5,690 Frw.

Iyi misoro biteganijwe ko izaturuka mu misoro ku nyungu izatanga Miliyari 1,400Frw, umusoro ku bicuruzwa n’imitangire ya Serivisi uzatanga angana na Miliyari 1,300 Frw.  Imisoro ku ku bucuruzi mpuzamahanga izatanga Miliyari 209 Frw  naho imisoro ku mutungo utimukanwa izatanga Miliyari 7 Frw.

Biteganijwe ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024/2025 ingana na Miliyari 5690 Frw watangiranye na taliki 1 Nyakanga 2024; amafaranga azaturuka hanze arenga gato Miliyari 2,000. Arimo Miliyari 725 Frw y’inkunga z’amahanga na Miliyari 1,300 azaturuka mu nguzanyo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Jul 14, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 63 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe