Minisitiri w’intebe yasabye abarangije amasomo muri RICA kuvugurura ubuhinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente witabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bashoje mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi burengera ibidukikije RICA yabasabye kugira uruhare mu kugeza u Rwanda ku cyerecyezo 2050. Bakavugurura urwego rw’ubuhinzi bityo igihugu kikihaza mu biribwa.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko urwego rw’ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, bityo ubuhinzi bugomba gukorwa mu buryo bujyanye n’igihe.

Minisitiri Ngirente ati “Birumvikana, ntabwo twagera ku cyerekezo 2050 mu buryo bwuzuye, tudahinduye urwego rw’ubuhinzi mu buryo bugezweho kuko rugira uruhare rw’ingenzi mu kugera ku kwihaza mu biribwa no kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda.”

- Advertisement -

Agaruka by’umwihariko ku buhinzi burengera ibidukikije Dr Ngirente yagize ati “Akamaro k’ubuhinzi burengera ibidukikije mu iterambere rirambye ntabwo gashobora kwirengagizwa. Nk’uko byagaragaye mu cyerekezo cyacu 2050, u Rwanda rwiyemeje gushora mu buhinzi bugezweho kugira ngo ruzamure umusaruro no kwihaza mu biribwa.”

Abashoje amasomo muri RICA uyu mwaka ni 81

Icyi cyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri barangije amasomo ajyanye n’iby’ubuhinzi bugezweho muri Kaminuza ya RICA kigizwe n’abanyeshuri 81. Bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka yihuguyemo by’umwihariko.

Hari abihuguye mu bworozi (Animal Production,) ubuhinzi (Crop Production), kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi (Irrigation and Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:38 am, Oct 22, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe