Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique zakiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni ubutumwa buzishimira akazi zimaze gukora ko kugarura amahoro mu gice cyari cyarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe na mugenzi we wa Mozambique, Maj Gen Alberto Diago Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu duce twa Mocimboa da Praia na Palma mu Ntara ya Cabo Delgado.
Inzego z’Umutekano ziri muri Mozambique zakuranye ibyishimo ubu butumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda wazimenyesheje ko azishimira umuhate zikorana inshingano. Ibi bikagaragazwa n’ibyo izi ngabo zimaze kugeraho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.
Intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique, iri ku birometero birenga 1600 kuva ku mugwa mukuru Maputo, ikaba ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 2.