I Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, habereye ihererekanyabubasha hagati ya Gen. Maj. Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique na Gen. Maj. Emmy Ruvusha,
Gen Maj. Ruvusha azayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.
- Advertisement -
Iyi ntara ya Cabo Delgado ni imwe mu zabereyemo imirwano ikomeye kugira ngo ingabo z’u Rwanda zibashe kuyambura abarwanyi bari barayifashe.
Umwanditsi Mukuru