Ishuri ribanza ryo mu cyaro cya Ntotwe ryari ryaratwitswe n’abarwanyi n’imitwe y’iterabwoba muri Mutarama. Ubwo ingabo z’u Rwanda zirukanaga aba barwanyi muri aka gace zasezenije abaturage kuzasubiza abana babo mu ishuri kandi bakiga batekanye.
Umuhango wo gushyikiriza abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri aka gace amashuri yubatswe n’ingabo z’u Rwanda witabiriwe n’abarenga 3000. Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse n’abarimu bahabwa iby’ibanze byo kuba bifashisha mu kazi ko kwigisha aba bana.
Uretse abarimu n’abanyeshuri kandi abaturage ba Ntotwe bahereye mu birometero 25 uvuye mu mujyi wa Mocimboa da Praia byagenewe n’ingabo z’u Rwanda inzitiramubu. Zo kubafasha kwirinda indwara ya Maralia.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig.Gen Rwivanga Ronard aherutse gutangaza ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu bice abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba bari barigaruriye byagenze neza Kandi byakozwe mu gihe gito ugereranije n’ahandi ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bw’amahoro.