Imibare igaragazwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC yerekana ko abarenga ibihumbi 600 barwaye Maraliya mu mwaka wa 2023. Ni imibare yoyongereyeho hafi ibihumbi 50 ugereranije n’umwaka wa 2022.
Kuwa 05 Nzeri ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangije ubukangurambaga bwo gutera imiti yica imibu itera Maraliya.
Muri aka ka Nyagatare honyine abarwaye Maraliya mu mwaka wa 2023 bakibye kabiri abari bayirwaye mu mwaka wabanje wa 2022. Imirenge ya Karangazi, Musheri, Rwimiyaga, Matimba, Rwempasha na Nyagatare, yihariye 80% by’abarenga ibihumbi 49 barwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2023.
RBC ivuga ko kimwe mu byateye ubu bwiyongere ari uko hari ibyiciro bimwe na bimwe by’abantu bitagerwaho na serivisi zo kwirinda Malaria uko bikwiye bitewe n’imiterere y’akazi bakora.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko ibyiciro nk’ibi bigiye kwitabwaho byihariye.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malaria, bizagera ku ngo hafi ibihumbi 160 zo mu Karere ka Nyagatare.