Mu ibanga rikomeye abaherwe 50 ba Afurika bahuriye I Kigali

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nta kinyamakuru kizwi cyatangaje aya makuru, nta rubuga nkoranyambaga rwabikwirakwije, nta rwego rwa Leta rwemeje aya makuru, gusa bihwihwiswa ko taliki 6-8 Nzeri 2024 mu Rwanda habereye imwe mu nama zikomeye yatumijwe n’umuherwe Aliko Dangote.

Ni inama yiswe Umwiherero wa “Africa Renaissance”. Uyu mwiherero ntiwabereye muri hoteli zikomeye zisanzwe ziberamo inama zikomeye mu Rwanda nka KCC cyangwa Marriott Hotel. Amakuru yemeza ko aba baherwe bahuriye ku kibuga cya Kigali Golf Resort giherutse kuvugururwa kandi buri wese yagiye ahagera mu ibanga rikomeye ntawe umumenye.

Ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyandika mu cyongereza cyitwa New time cyavuze ko cyabashije kubona List y’abitabiriye iyi nama ndetse ngo kuri list hariho ba Perezida Kagame w’u Rwanda na Ruto wa Kenya. Nta cyemeza ariko ko aba bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama koko.

- Advertisement -

Mu bandi bikekwa ko bayigaragayemo barimo Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayobora Liberia, Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Mu bandi baherwe bavugwa ko bari I Kigali mu ibanga rikomeye harimo Naguib Sawiris umuyobozi wa sosiyete ya Orascom TMT Investments yo mu misiri, Patrice Motsepe umunyafurika y’epfo ufite isosiyete ya African Rainbow Minerals, umunya Tanzaniya Mohammed Dewji nyiri METL Group, umunya Nigeria Tony Elumelu ufite ibigo Geregu Power Plc  na FBN Holdings Plc.

Aliko Dangote bivugwa ko ariwe watumije iyi nama. Yarimo kandi Makhtar Diop uyobora International Finance Corporation, Hassanein Hiridjee, Tidjane Thiam umunya Cameroon Vera Songwe na Kate Fotso, Nyiri Sosiyete ya  Teyliom, Yérim Sow nawe ngo yari mu Rwanda.

Muri iyi nama kandi ngo harimo abayobozi b’ibigo by’imari bikomeye ku mugabane wa Afurika nka Mostafa Terrab uyobora OCP Group, Moulay Hafid Elalamy uyobora Saham Group, Akinwumi Adesina uyobora African Development Bank, Benedict Oramah uyobora Afreximbank, na Jim Ovia, washinze Zenith Bank.

Hari kandi abayobozi ba Banki zirimo Equity Group, Access Bank, United Bank of Africa, EcoBank na Standard Bank Group.

Nta makuru afatika y’ibyaganiriweho muri iyi nama yagiye hanze gusa bivugwa ko abayitabiriye ngo banakiriwe ku meza na Perezida Kagame bagasangira iby’umugoroba umwe mu yo bamaze mu Rwanda. Ndetse ngo hari n’ibiganiro byihariye byahuje Aliko Dangote na Perezida Kagame.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:10 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe