I sosiyete ya King Kong Organics (KKOG-Rwanda) ikomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika niyo Sosiyete ya mbere yahawe uburenganzira bwo guhinga urumogi mu Rwanda no kurwohereza mu mahanga hagamijwe ubuvuzi; iyi sosiyete ivuga ko mu mwaka utaha wa 2025 izanashyira ku isoko inzoga ikozwe mu rumogi.
Iyi sosiyete hayawe uruhushya rwo guhinga urumogi mu myaka 5 ubu yamaze kugura ubutaka bungana na Ha 5 mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda. Biteganijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira yashoje imirimo yo kubaka icyanya gihingwa mo urumogi ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi ku rumogi . Nyir’ iyi sosiyete ya KKOG Rene Joseph avuga ko ikigo kiri kubakwa mu Rwanda kizaba ari icy’ubushakashatsi ndetse by’umwihariko kikaba n’uruganda ruzatunganya inzoga zizwi nka Liquor zikozwe mu rumogi. Izi nzoga biteganijwe ko zizashyirwa ku isoko kuva mu mwaka wa 2025.
King Kong Organics Ivuga ko ishaka kuba I sosiyete ya mbere mu guhinga urumogi ku mugabane wa Afurika. Ni inzozi zatangiye kuba impamo kandi kuko kugeza ubu KKOG ifite Ha 1000 zihingwa ho urumogi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ha 500 zihingwa ho urumogi muri Zimbabwe, ha 200 muri Malawi ndetse na ha 140 muri Afurika y’epfo. Iyi sosiyete kandi ifite amashami mu bihugu birimo Lesotho, Ghana, Siera leone, Uganda na Tanzania.
Mu mwaka wa 2010 Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yagaragaje umushinga w’itegeko ryemerera ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi. Ni itegeko ryemejwe mu Rwanda mu mwaka 2021 riherekezwa n’amabwiriza akarishye yashyiriwe ho abifuza kuruhinga. Hagamijwe gucunga umutekano w’ahahinzwe icyi gihingwa gikoreshwa n’ikiyobyabwenge. Ibi kandi ntibibuza ko ikoreshwa, icuruza n’ikwirakwizwa ry’urumogi mu Rwanda bikiri icyaha gihanwa n’amategeko.