Mu Rwanda hagiye kugwa imvura iruta isanzwe

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje abaturarwanda ko Itumba rya 2024 [Werurwe, Mata, Gicurasi] hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa muri iki gihe iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 700.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hose hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.

Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika bukiri hejuru muri iki gihembwe cy’Itumba 2024, bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice byinshi by’igihugu hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’imvura isanzwe igwa hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi.

Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu Itumba rya 2024, ni Itumba ryo muri 2010 na 2016.

Inyandiko ya Meteo Rwanda igira iti “Dushingiye kandi ku mvura iteganyijwe mu Itumba 2024 nayo izaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’igihe kirekire y’imvura iboneka mu Itumba”.

Iki kigo cyasabye abanyarwanda kwihutisha ibikorwa by’isarura no gufata neza umusaruro, kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri, kwita ku bikorwa remezo cyane cyane gusibura imigende n’imiyoboro y’amazi, gufata amazi no kuyayobora ahabugenewe, guhinga ku gihe hakurikijwe ingengabihe itangwa n’abashinzwe ibikorwa by’iyamamazabuhinzi.

Hari kandi gufata ingamba zo kurwanya indwara n’ibyonnyi biterwa n’imvura nyinshi, kwitwararika ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri, kuzirika ibisenge, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba byaba na ngombwa bakimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’imikingo, ahantu hahanamye, no mu nzu zangiritse bigaragara ko zamaze kwinjirwamo n’ amazi.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:08 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe