Mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu watanzwe na FPR Inkotanyi Paul Kagame yagereranije abanyarwanda nk’ingabo z’intare ziyobowe n’indi ntare.
Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abanyarwanda uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu ndetse abagereranya n’intareku rugamba. Kagame yagize ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba.. baragereranyaga. Baravuga ngo Aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare wampa ingabo z’intare ziyobowe n’intama. Ariko twe twarabirenze. FPR n’abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare. Izo ngabo nizo zijya ku rugamba, kurwana nk’intare rero ntan’ubwo Uba ukeneye ukuyobora cyane ku rugamba. Kandi iyo uri Intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda.
Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko urugamba rutari rworoshye. Ati “Ariko uzi guteraganwa warangiza ugateranirwaho n’amahanga?” Yemeza ko u Rwanda rutakabaye ruriho, ariko ko rwabayeho kandi rubaho neza kubera ubumwe bw’abanyarwanda no gushyira imbaraga hamwe kwabo.
Yifashishije urugero rw’intare kandi umukandida Paul Kagame yashimangiye uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango ati “Mwari muziko Intare y’ingore ariyo ihiga?” Yemeza ko abagore bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere urugo ariko kandi abasaba ubufatanye n’abagabo. Ati “Ntiwavuga umugore ngo usige umugabo kimwe n’uko utavuga umugabo ngo usige umugore.”
Mu karere ka Nyarugenge Paul Kagame yiyamamarije mu Rugarama. Mu gihe abakandida depite 80 batanzwe na FPR Inkotanyi bo bari kwiyamamariza mu turere 30 twose tw’igihugu. Biteganijwe ko ejo kuwa 27 Kamena ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame bikomereza I Huye.