Ngirabatware Augustin ufungiwe ibyaha bya Jenoside yasohoye igitabo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ngirabatware Augustin wahamijwe ibyahabya Jenoside yakorewe abatutsi n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha ndetse akaba afungiye muri Senegal yasohoye igitabo yise “Le dernier Prisonier d’Arusha” mu kinyarwanda ni “Imfungwa ya nyuma ya Arusha”.

Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi kuri ubu afite imyaka 67. Mu 2012 Yakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cy’imyaka 35. Ari kurangiriza igihano mu gihugu cya Senegal aho azakirangiza mu mwaka wa 2042.

Muri icyi gitabo cyashyizwe hanze kuwa 25 Kamena uyu mwaka Ngirabatware agaragaza mo ubuzima yabayemo mu myaka 2 yamaze Arusha ariwe mfungwa yonyine yahasigaye mu gihe abandi barajyanwe muri Gereza hirya no hino.

- Advertisement -

Muri icyi gitabo cya paji 320 Ngirabatware agaragaza mo uko yafashwe nabi ubwo yari afungiye Arusha ndetse akagira mo n’igice yise ibyahishuwe ku mikorere idahwitse y’uru rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Icapiro ryo mu Bufaransa rya Edition du Panthéon niryo ryasohoye iki gitabo. Rivuga ko intego zaryo ari uguha amahirwe buri wese yo kuba yashyira ahagaragara inyandiko z’amaramgamutima ye.

Ngirabatware Augustin ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’icungamutungo icyi sicyo gitabo cya mbere yanditse kuko hari icyo yasohoye mu 2006 yise “Rwanda: le faîte du mensonge et de l’injustice”. Ndetse n’icyo mu 2022 yise”Rwanda: comprendre la croissance d’une économie de guerre pendant trente ans”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:43 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe