Niger yirukanye abakozi ba EU

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Igihugu cya Niger cyirukanye abanyamuryango 15 ba EU bagize itsinda ryari rishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu (EUCAP).

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Niger, Brig Gen Mohamed Toumba, ngo aba bakozi ba EU basubiye i Niamey taliki ya 24 Mutarama, 2024, batabimenyesheje guverinoma. Yemeje ko birukanwe mu gihugu nyuma y’iminsi ibiri ku ya 26 Mutarama 2024.

Leta ya Niger itangaza ko ubutumwa bwa EUCAP bugizwe n’abashinzwe umutekano 120 bafashaga mu kongerera ubushobozi ingabo z’igihugu bwahagaritswe mu Ukuboza nyuma y’imyaka irenga icumi bakorana.

Kuva ubutegetsi bwa Niger bwafatwa n’igisiikare umwaka ushize, kimaze iminsi gica amarenga ko gishaka kugabanya umubano gifitanye n’ibihugu by’Uburayi mu bya gisirikare mu gihe kiri kwagura uwo gifitanye n’ibihugu nk’u Burusiya na Iran.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe