Ifumbire yakoreshwaga mu buhinzi yikubye kabiri mu myaka irindwi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ku munsi wa mbere w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, agaruka ku byagezweho mu myaka irindwi muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), yagaragaje ko ifumbire ikoreshwa igeze ku biro 70,3 kuri hegitari ku mwaka mu gihe muri 2017 hakoreshwaga ibiro 32.

Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma yongereye amafaranga ya Nkunganire igenera abahinzi, nyuma y’aho ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera, kandi ko intambwe imaze guterwa ku kigero cy’imikoreshereze y’ifumbire ari nziza kuko u Rwanda ruri hejuru y’ikigero cy’ifumbire ikoreshwa mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara igeze ku biro 25 ku mwaka.

Dr Ngirente yakomeje avuga ko nubwo intambwe yatewe ishimishije, ariko igihugu kigifite urugendo rurerure, kuko mu rwego rw’Isi hari aho byagaragaye ko bagera ku biro 150 kuri hegitari imwe.

Ati “Tuzakomeza kongera ingano y’ifumbire dukoresha kuko nk’uko mubizi twamaze gufungura uruganda ruvanga ifumbire rukorera mu Karere ka Bugesera, ruzadufasha cyane muri uru rugendo.”

Uru ruganda ruzajya rukora toni 100.000 by’ifumbire ku mwaka, hakurikijwe imiterere y’ubutaka bwo mu Turere dutandukanye tw‘Igihugu. Iyi Nkunganire yafashije cyane abahinzi kongera ingano y’inyongeramusaruro (ifumbire n’imbuto z’indobanure) bakoresha ku buryo yikubye inshuro zirenga ebyiri.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe