Nta munyarwanda ukwiriye guteta-Perezida Kagame

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko aho abandi bakora gake bakwiye gukora cyane bagatera imbere kuko nta mwanya wo guteta uhari bigendanye n’amateka banyuzemo.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko abanyarwanda bavuye ibuzima bajya ibuntu kandi ntibipfa kuza, biva mu byo bakora, biva mu byo bashaka n’uko bitwara.

Ati “Ntabwo ari ibintu uhawe n’undi, intizanyo ni intizanyo. Uwayiguhaye aho ashakiye arayikwambura ugasigarana ubusa. Ni yo mpamvu twe nk’abanyarwanda tutakora ibintu ngo duse nk’abatesi, none se mwe murateta mufite iki? Mwateta mu biki? Guteta nk’umunyarwanda ni iki ? Ko ari nka bya bindi navugaga ko n’ushatse kuba ikigoryi abacyo? Wateta mu biki?”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato, ubukungu bwarwo butaragera ahifuzwa ariko icyo kuzirikana ari uko “nta bantu baba bato”. Ati “Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza, uzajye usabiriza, niwigira ikigoryi uzaba ikigoryi rwose.”

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rushaka kujya, bikwiye kuba bishingiye mu mitima y’Abanyarwanda.

Ati “Kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu […], aha mu Rwanda ntabwo Abanyarwanda mucumbitse, ni iwacu, ni iwanyu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho bashobora kujya hose bazasanga hariyo ibibazo, bityo bakwiye kwicara bagashakira umuti ibyabo, aho kubihungira aho bizeye ko batazabisanga kandi hose hari ibibazo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe