ONU muri Santarafurika yashimiye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatatu, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Santarafurika akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Valentine Rugwabiza, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda  zirwanira ku butaka yari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Valentine Rugwabiza yavuze ko Loni ishima umusanzu Ingabo z’u Rwanda zitanga mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika no kuba zikomeje kuba intangarugero mu kurangiza neza inshingano zahawe muri iki gihugu zirimo gucunga umutekano no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage

- Advertisement -

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye isozwa ry’imyitozo y’abasirikare ba Santarafurika batojwe n’abanyarwanda. Aha muri Afurika y’epfo Kandi yakiriwe na Perezida Faustin Archange Touadéra ndetse anagirana ibiganiro n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri icyi gihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe