Perezida Kagame arasura Latvia

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’akazi muri Latvia. Perezidansi ya Latvia yatangaje ko uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu ruzamara iminsi itatu, ruteganyijwe ku wa 1-3 Ukwakira 2024.

Perezida Kagame niwe mukuru w’igihugu wa mbere wo ku mugabane wa Afurika usuye Latvia.

Aha muri Latvia kandi biteganijwe ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwubatswe muri Latvia.

- Advertisement -

Latvia ni igihugu gito cyo mu Majyaruguru y’u Burayi. Ni kimwe mu bihugu 3 byo ku nyanja ya Baltic aribyo Latvia, Lithuania na Estonia. Latvia kandi ihana imbibi n’uburusiya na Belarus.

Ibarura riheruka ryo mu 2023 ryagatagaje ko Latvia ituwe n’abaturage Miliyoni 1.8 ikabarirwa mu bihugu bikize. Ni igihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga, ibikomoka ku bubaji, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’urwego rw’ubuhinzi.

Latvia ni igihugu kinyamuryango cy’umuryango w’ubumwe bw’uburayi “EU” umuryango wo gutabarana wa “NATO” ndetse kikaba n’umunyamuryango w’umuryango w’abibumbye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:23 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe