Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika ndetse na Indonesia Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umukuru w’igihugu cya Indonesia Joko Widodo yashyizeho umusingi uzubakirwaho ahazaza heza ku mugabane wa Afurika ndetse n’inyungu ku baturage ba Indonesia.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Perezida Widodo wa Indonesia ari gusoza manda ye nk’umukuru w’igihugu, ari umwanya mwiza wo kuzirikana akazi yakoze. Yagize ati ” Wabaye inshuti nziza, gukorera hamwe byatumye dushyiraho umusingi utajegajega. Nta gushidikanya kandi ko uwo musingi uzatanga umusaruro wo kwishimirwa.”
Perezida Joko Widodo niwe watangije iri huriro rya Indonesia na Afurika mu mwaka wa 2022. Perezida Kagame muri iyi nama yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ndetse na ‘umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama Guverinoma ya Indonesia igirana n’ibihugu bya Afurika amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi ndetse n’ubuzima.
U Rwanda rusanzwe rufitanye na Indonesia amasezerano y’ubufatanye yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomare na pasiporo z’akazi, yashyizweho umukono muri Kamena 2024.