Perezida Kagame yaganiriye na Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame uri i Dubai mu nama ya World Government Summit, yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byibanze ku kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda n’iya Türkiye bifitanye amasezerano y’imikoranire agera kuri 21 hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukuraho za Viza, umuco na dipolomasi.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeje kwiyongera, buva kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022. Kugeza ubu kandi ishoramari ry’ibigo byo muri Türkiye risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Türkiye irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:25 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe