Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Kenya William Ruto bahuriye Dubai bagirana ibiganiro byibanze ku ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umutekano w’akarere.
Aba bakuru b’ibihugu bahuriye I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’abarabu ahari kubera inama y’abakuru baza Guverinoma ku Isi hose.
Perezida Ruto abinyujije kuri X yavuze ko u Rwanda na Kenya bihuje indangagaciro mu bucuruzi ndetse n’ishoramari nk’ibihugu bihuriye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Kagame w’u Rwanda ati” twaganiriye ku ishoramari hagati y’ibihugu byacu, amahoro mu karere ndetse n’umutekano.”
Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba kugarijwe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo ahakomeje intambara ihuza abarwanyi ba M23 barwanya leta y’iki gihugu.
Ingabo z’Uburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro ziyobowe na Kenya zirukanywe na leta ya DR Congo izishinja kutarwanya uyu mutwe uzisimbuza ingabo za SADC ibintu abasesenguzi bavuga byababaje bimwe mu bihugu bigize EAC.