Perezida Kagame yageneye ubutumwa Tshisekedi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, Perezida Kagame yasabye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, guhagarika ubwicanyi bukorwa n’umutwe w’iterabwoba bwa FDLR.

Ni ikiganiro kibaye mu gihe umwuka hagati y’u Rwanda na RDC ari mubi cyane, aho u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 umaze imyaka mu ntambara n’ingabo za FARDC n’abazifasha, nubwo rubihakana rugashinja RDC gukorana na FDLR mu bwicanyi bukorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane hagati y’ibihugu amaze igihe ariko hari umuzi wayo, aho  RDC, Uganda ndetse n’u Rwanda, buri kimwe gifite abaturage b’ibindi bibiri bisigaye bahageze kera cyane, ariko mu Burasirazuba bwa Congo ho bakaba baratsembwe nk’aho atari iwabo.

Ati “Ni ahantu bisanze ku bw’imipaka yaciwe. Mu karere, hari izindi ngero nk’izo nyamara zitateje ibibazo. Urugero mu gice cy’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, bimeze neza kuko ikibazo cyakemuwe neza ariko muri Congo abo baturage baratsembwa ku manywa y’ihangu”.

Perezida Kagame yavuze ko byose biterwa n’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere i Kinshasa, aho abayobozi ba Congo batitaye ku gihugu cyabo.

Ati “Igisubizo cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu biganza bya Perezida Félix Tshisekedi wenyine”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 kireba abanye-Congo ubwabo ‘asaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’intagondwa z’Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC”.

Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y’imipaka zihagarara, hamwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu bikize bifite inyungu muri RDC bikurikiye amabuye y’agaciro, ibyo bihugu bikaba bishobora kugira u Rwanda igitambo.

Abasesenguzi bemeza ko iyi ntambara ishingiye ku bihugu bikomeye ku isi byananiwe kugabana umutungo kamere wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe