Umunsi Perezida Kagame aca iteka Idili Fitiri ikaba umunsi mukuru mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abayoboke b’idini ya Isilamu bashimiye Perezida Kagame waciye iteka nabo bakibona muri sosiyete Nyarwanda nyuma yo guhezwa n’ubuyobozi bwa Kayibanda na Kabyarimana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kemana umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame unasanzwe ari Perezida w’igihugu yiyamarije mu karere ka  Nyarugenhe yakirwa n’imbaga y’abantu yari yaje kumushyigikira.

Sheikh  Musa  Fazil Harerimana usanzwe ari umudepite  mu ijambo rirata ibigwi bya Perezida Kagame yavuze ko imiyoboere ye yaciye ivangura ryakorerwaga abo mu idini ya Isilamu.

- Advertisement -

Yavuze ko guhera mu mwaka 1963 ibikorwa bya Isilamu byaciwe mu Rwanda  ndetse ntibemererwe no kwizihiza iminsi mikuru ijyanye n’imyemerere y’idini ryabo.

Musa yamushimiye ko FPR ikimara kubohora igihugu yahise yifatanya nabo ndetse agaca iteka umunsi wo gusoza igisibo uzwi nka  Idili Fitiri( ‘Eid al-Fitr) igatangira kuba umunsi mukuru.

Ubwo yavugaga inzira byanyuzemo Musa Fazil yagize ati “mu mwaka wa  1995 mu kwezi kwa gatanu hariya kuri centre curiturel islamique abenshi bazi nko kwa Kadafi mwaje mu birori byari byateguwe n’abasilamu. Uwo munsi byanatangijwe n’igisomo cya korowani  cyasomwe n’umu majoro (major) mu ngabo za APR.

Arangije abasaza bari bari aho  barabyitoje barongera baratambuka nk’uko batambutse hano mufata ijambo murabakira mwari visi Perezida muvuga impanuro zitandukanye mugera aho muvuga ngo kuki nta minsi mikuru y’abasilumu yizihizwa Abanyarwanda bakifatanya namwe?  Idilifitiri ni uwo munsi mwaciye iteka ko ibaye umunsi mukuru mu gihugu cyacu.”

Musa Fazil yavuze ko yaganiriye na mufuti w’u Rwanda  uburyo bazategura umunsi wo kwishimitra imyaka 30 ibyo bibaye maze bagatumira  Perezida Kagame akaza kwifatanya na bo.

Perezida  Kagame yasubije ubwo butumira  ati”  hari bwa butumire numvise Musa Fazil yangejejeho ntabwo nanga ubutumire jyewe cyane cyane iyo ari  ubutumire bw’ibyiza,  bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho. Kungezaho ubutumire bwangezeho nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Perezida Kagame wari umaze imyaka myinshi atuye mu karere ka Nyarugenge ubu siho agituye asigaye atuye muri Gasabo. Musa Fazil yamusabye ko kuri lisiti y’itora ho ataziyimura.

Ati” abaturage ba Nyarugege hari ibyo bansabye bambwiye ngo barabona abantu biyimura kuri lisiti y’itora bajya gutorera ahandi barabasaba ko mukomeza gutorera hamwe nabo mu karere ka Nyarugenge. Rwose ubwo burenganzira bwanyu mufite bwo kwiyimura bambwiye  ngo wabatubwiriye ko buri gihe ariho dutorera tukagira iryo shema kuko bashaka kuritwambura ! ndavuga nti ntibashaka kuribambura ni ibyo mwaketse ariko nimwe mubasubiza.”

Aha naho Perezida Kagame yabamaze impungenge ati” ntabwo navuye hamwe ngo njye  ahandi kuko nanze aho narindi kuko ngiye aho nakunze , uko byagenze byo byakozwe n’abandi jye nta ruhare mbifitemo ariko ntibyambuza gutorera aho ahariho hose  nkagaruka nkifatanya namwe igihe muba mutora tuzaba turi kumwe ibyo aribyo byose.”

Umukandida Perezida Kagame yasabye abaturage ba Nyarugenge ko ku itariki ya 15 Nyakanga umunsi w’amatora bazaba bari kumwe nawe ntibamutererane ngo bamusige kandi aribo babimuzanyemo.

Bitagenijwe ko umunsi ukurikiye uyu ku mukandida Paul Kagame afata ikiruhuko, mbere yo kwerekeza mu karere ka Huye kuwa 27 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:26 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe