Ubwo yari mu karere ka Huye Chairman wa FPR Inkotanyi, akaba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ababuze ababo baguye mu mpanuka y’imodoka yabaye ubwo bajyaga mu bikorwa byo kwiyamamaza i Huye.Ndetse asaba ko abantu bakwigengesera muri ibi bihe bakagabanya ibyago by’impanuka.
Nta makuru menshi yari yakamenyekanye y’abahitanwe n’impanuma yabaye ku munsi wo kwamamaza I Huye na Nyamagabe gusa mu ijambo rye Paul Kagame yagize ati “Rwose nagira ngo nifatanye namwe, hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye, abavandimwe babo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe. Harakorwa igishoboka cyose, abakomeretse kugira ngo bavurwe.”
Yibukije ko abantu bashobora kugabanya ibyago by’impanuka ati “Ndanababwira ko muri ibi byose turimo, mugerageze, ntabwo ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya.”
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika, birinda impanuka. Akomoza no ku waburiye ubuzima muri ibi bikorwa I Rubavu. Ati “Kubera ko n’ubushize, abo twatangiranye mu minsi ya mbere, hari ukuntu abantu bihuse, baragwirirana havamo abantu babiri bapfuye; ariko n’umuntu umwe ntagapfe. Nagira ngo tugerageze uko dushoboye, ariko twifatanye n’abantu bagize ibyago.”
Kuwa 23 Kamena nibwo uwitwa Ahishakiye Mutoni yitabye Imana azize umubyigano mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu. Uyu yashyinguwe kuwa 27 ndetse mu kumushyingura hanagaragaye bamwe mu bari mu buyobozi bw’umuryango FPR Inkotanyi bifatanije n’umuryango we.